IBITARO BYA GIHUNDWE BYIBUTSE KU NSHURO YA 28 GÉNOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Kuwa gatanu tariki ya 24 Kamena 2022 Ibitaro bya Gihundwe bifatanyije n’Ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bibutse ku nshuro ya 28 Génocide yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abari abakozi b'Ibigo nderabuzima, n’abakoraga ku bitaro bya Gihundwe ubwo byarimo byubakwa mu 1994.
Umuhango wo kubibuka wabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka, rwakurikiwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize Génocide mu rwibutso rwa Kamembe; kumva ubuhamya bw’umwe mu barokokeye muri uwo murenge Bwana KAYIGIRE Vincent, akaba ari na Perezida w’umuryango IBUKA mu muri uwo murenge; no gucana urumuri rw’icyizere.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe Dr Placide NSHIZIRUNGU yavuze ko Kwibuka ari ngombwa, ko tugomba guhora twibuka inzirakarengane zazize génocide yakorewe abatutsi mu 1994. Gusura no guhumuriza abarokotse génocide yakorewe abatutsi, by'umwihariko abatishoboye no kubafasha kwiteza imbere bijyanye n' Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga iti “Kwibuka twiyubaka”. Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi Ibitaro bya Gihundwe byaremeye umuryango wa Karangwa Eugene, umwe mu barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 utishoboye utuye mu murenge wa Gihundwe wahawe inka ya kijyambere ihaka; byateye kandi inkunga urwibutso rwa Kamembe rushyinguyemo imibiri igera ku 1005.
Umuyobozi w' Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga, ari nawe mushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye ibitaro bya Gihundwe ku nkunga yabyo, kuko bifasha abarokotse génocide kwiteza imbere ntibaheranwe n’agahinda. Yavuze ko ibikorwa byose byiza biriho ubu ari ukubera ubuyobozi bwiza buhoza umuturage ku isonga.
Mu buhamya bwatanzwe n’umuryango wa Karangwa Eugene, yashimiye igikorwa cyo kumuremerwa kandi yizeza ko inka bahawe izororoka nabo bakazoroza abandi.
Uyu muhango wo #Kwibuka28 witabiriwe kandi n'abahagarariye inzego z'umutekano; abayobozi b'ibitaro bya Gihundwe, ibya Bushenge na Mibilizi; abakozi b'ibitaro bya Gihundwe n'ibigo nderabuzima bibishamikiyeho n'imiryango y'abazize Génocide yakorewe abatutsi mu 1994 twibuka none.

Abakozi b' ibitaro bya Gihundwe bitabiriye Gahunda yo Kwibuka28.
Abakozi b' ibitaro bya Gihundwe ndetse n' abashyitsi bashyize indabo ku rwibutso rwa Kamembe rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Igikorwa cyo kwibuka28 kurwego rw' ibitaro bya Gihundwe, cyasojwe no kujya kuremera umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 , utuye mumurenge wa Gihundwe, akaba yarahawe inka ihaka.