Abanyamakuru ba “IGIHE” basuye ibitaro bya Gihundwe banagirana ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 ukwakira 2021 itsinda ry’abanyamakuru bakorera ikinyamakuru “IGIHE” basuye ibitaro bya Gihundwe, bagirana ikiganiro(Interview) n’Umuyobozi Mukuru wabyo Dr Placide NSHIZIRUNGU
Baganiriye ku ngingo zijyanye n’icyorezo cya COVID19 mu karere ka Rusizi, by’umwihariko zone y’ibitaro bya Gihundwe; uko abaturage bubahiriza ingamba zo kwirinda; uko bitabira gahunda yo kwikingiza ndetse n’uko uwagize ibyago byo kurwara akurikiranwa akavurwa, haba mu rugo cyangwa mu bitaro.
Baganiriye kandi ku ndwara ya Cholera yakunze kugaragara ku kirwa cya Nkombo(umurenge wa Nkombo) mu myaka ishize; ubu isa n’iyahacitse kubera ingamba zashyizweho, zirimo ko abahatuye begerejwe amazi meza, kwigishwa no gushishikarizwa kugira umuco w’isuku, kugira no gukoresha ubwiherero bwiza kandi bagahindura imyumvire bagakurikiza inama bagirwa.
Aba banyamakuru bamaze iminsi itanu mu karere ka Rusizi, by’umwihariko muri zone y’ibitaro bya Gihundwe aho banagiranye ibiganiro n’izindi nzego mu karere ndetse n’abaturage.

Dr. Placide NSHIZIRUNGU, Umuyobozi Mukuru w' ibitaro bya Gihundwe aganira n' umunyamakuru wa Igihe .com
